Sobanukirwa indwara y'igifu giterwa no kubaho uhangayitse

 


 
Iyi ni Ingando online muteze amatwi.

Uyumusi tugiye kuvuga kubijyanye n’uburwayi bw’igifu buturuka kumitekerereze cg bugaturuka kugahinda gakabije. Mbahaye ikaze mwebwe mudukurikiye aribwo bwa mbere namwe musanzwe mudukurikira muherereye hirya no hino kwisi.

Ushobora gukurikira iki kiganiro m’uburyo bw’amashusho


Dukunze kumva abantu benshi bavuga ko barwaye igifu. Kugirango umuntu amenye ko arwaye igifu nuko ajya kwamuganga bakamupima bakamubwira ko arwaye igifu bikaba byemejwe na muganga. Uburwayi bw’igifu bukunze kugaragarira mu bimenyetso byinshi, ariko mbere ya byose tubabwire ko muburyo busanzwe igifu gikunze guterwa nibi bikurikira:

·       Kutubahiriza gahunda yo kurya (kuryagagura),cg kurya ubusa,nko guhekenya ubunyobwa gusa ntakindi wariye cg guhekenya za shikarete ntakindi kintu kiri munda.Igifu na none gishobora guterwa no kunywa ibinyobwa bikarishye, uburozi ubwo ari bwo bwose, ibihumyo byica, n’ibindi byinshi bitandukanye.

Muri rusange uburwayi bw’igifu bukunze kugaragazwa nibi bikurikira.

Kugira iseseme, kuremererwa mu gifu,gucika intege, gukunda kubira ibyuya byahato nahato, gukora nabi kw’igifu nyuma yo gufata amafunguro, kuribwa mu gifu ubabirwa cg umeze nkutonekara, kuruka amaraso, kugira inyota cyane no kumagara ururimi, kugira isepfu idakira,kuzamuka kwa acide yo mugifu kurugero ruri hejuru(Ikirungurira gikabije) n’ibindi bimenyetso bitandukanye bitewe n’icyateye ubwo burwayi.

Gusa ubu burwayi bitewe n’umuntu uburwaye ,hari igihe mubimenyetso twavuze hiyongeraho imvugo isa no gutaka muburyo budasanzwe(Umuntu ya byita gusepfura muburyo budasanzwe).

Uburwayi bw’igifu  burimo ibyiciro binyuranye.

Nubwo uburwayi bw’igifu bugiye bunyuranye bitewe n’icyabuteye, uyu munsi twahisemo kugaruka k’uburwayi bw’igifu buturuka kumitekerereze.

REKA DUHERE KUBURWAYI BWIGIFU BUTURUKA KUGAHINDA GAKABIJE

Kugira agahinda gakabije ubwabyo n’uburwayi butera izindi ndwara zitandukanye nko kugira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, kwigunga,kwiyanga,kwitakariza icyizere, n’ibindi bitandukanye.

Kuba umuntu yagira agahinda gakabije bishobora no kumutera igifu, yajya atekereza kubyamubayeho cg ibyo yanyuzemo agatangira kuribwa mugifu  k’uburyo bukomeye.

Urugero 1:Kuba uri umwana uvukana n’abandi cg uvuka wenyine ariko aho umaze kumenyera ubwenge ukumva bakubwira ko wavukanye virusi itera sida cg ugasanga mubo muvukana ni wowe wenyine wahuye nicyo kibazo.

Urugero 2:Kuba warezwe n’ababyeyi batakubyaye kubera ko umubyeyi wawe w’amaraso yagutaye ukiri muto hakagira ugutoragura akakurera,ariko ntakurere neza nabyo bishobora gutuma umuntu agira agahinda kamutera kurwara igifu mugihe atekereje kubintu byamubayeho mubuzima.

Uru nirwo rugero rwabugufi kandi rusobanutse ruri muri zimwe mungero zishobora gutuma umuntu agira agahinda gakabije.

Kuba  waranduye Sida ntaruhare ubigizemo byaraturutse ku babyeyi bawe,cg se hakaba hari umuntu wagufashe kungufu akakwanduza biri mubyo umuntu yatekerezaho  cyane bikaba byamukururira uburwayi bw’igifu gahoro gahoro kugeza aho umuntu abaye indembe.

IHUNGABANA NARYO RIRI MURI BIMWE BITEZA UBURWAYI BWIGIFU.

Iyo uganiye na bamwe muritwe usanga abenshi barahungabanye bitewe nibyo banyuzemo mubuzima.

Hari abahungabanyijwe no gupfusha,abahungabanyijwe no gutereranywa n’abakabitayeho n’abandi bahungabanyijwe n’ibibazo byo mu muryango uhoramo amakimbirane,n’irindi hungabana rituruka ahantu hatandukanye.

Urugero: Nko kuba  umwana yarakuriye ahantu hari amakimbirane ababyeyi barwana buri munsi,ukabona umubyeyi umwe afite umuhoro ashaka kwica undi cg bahora barwana,kubura ibyo kurya n’imyambaro, gukurwa mw’ishuri,kubura ubwisungane mukwivuza n’ibindi bitandukanye, bishora gutuma umwe cg benshi mubagize uyu muryango bahura n’ikibazo cyo kurwara igifu.

Urugero 2:Kuba ubana n’uwo mwashakanye umugabo cg umugore uhora akubwira nabi ndetse akakubwira ko umunsi umwe azakwica kubitekereza ho cyane bishobora gutuma nabwo urwara igifu gituruka kw’ihungabana . Muri make,gutotezwa biri mubintu bituma abantu batandukanye bahura n’ubu burwayi bw’igifu buturuka kumitekerereze.

Kuba utotezwa m’uburyo runaka  nko gutukwa,kudahabwa ibyangombwa by’ibanze mu buzima nk’imyambaro,ndetse n’ibindi bitandukanye nabyo iyo bibaye kenshi bishobora gutuma umuntu arwara  igifu.

ESE UBU BURWAYI WABUTANDUKANYA UTE N’UBUNDI BURWAYI BW’IGIFU ?

Iyo wajyiye kwa muganga bakakubwira ko urwaye igifu ukivuza incuro nyinshi ariko ntukire uba ugomba gutangira gutekereza ko  urwaye uburwayi bw’igifu giterwa n’imitekerereze.

Icyo gihe utangira gusuzuma ubuzima ubayeho,ukareba ko ntakintu kibangamira icyo umuntu yakwita amahoro y’umutima wawe k’uburyo aricyo cyaba kiri kuguteza ubwo burwayi bw’igifu.

Iyi ni Ingando online mukomeje gukurikira,tugana kumusozo reka turebe uko ubu burwayi buvurwa umuntu akaba yakira burundu.

Icya mbere nuko umuntu ufite ubu burwayi atangira kwiga kwakira ibyamubayeho cg ibyo yanyuzemo.

Icya kabiri nuko iyo byanze   kwiyakira wegera inzobere mubijyanye n’ubuzima bo mumutwe bakakuganiriza ukababwira ibibazo byawe bakakujyira inama ukaba wakira neza  uburwayi bw’igifu.

Icya gatatu nuko hari igihe ubu burwayi bukira ari uko icyabutezaga kivuyeho.aha twavuga nkokuba uwari urwaye ubu burwayi bw’igifu buterwa n’imitekerereze,yabaga murugo rurimo amakimbirane maze agashaka umugabo cg umugore bakundana neza. Aha nabyo bishobora gutuma umuntu akira bwaburwayi yari afite.

Reka mfate aka kanya mbashimire mwebwe mwari mudukurikiye. Ushobora gukora subscribe kuri youtube channel yacu kugirango ujye uba uwambere mukubona ibiganiro tuba twabateguriye,muburyo bw’amashusho.Kanda hano ukore subscribe

Ufite igitekerezo,ikibazo cg inyunganizi wabitugezaho ubinyujije m’umwanya wagenewe comment cg ukabinyuza kuri page yacu ya facebook yitwa Ingando online.

Ibitekerezo byanyu Tuzabisoma kandi tubasubize.

Mwakoze kudukurikira,mugire ibihe byiza.


Ibindi biganiro wakurikira muburyo bw'amashusho



 




  

Comments

Popular posts from this blog

Uburyo bwo kwivura imitsi yipfunditse ukoresheje tungurusumu,n'urunyanya

Gupima inda ukoresheje Test de grossesse/Pregnacy test

Ubusobanuro 10 bw'ibanze kunzozi zo kurota urupfu muburyo butandukanye